Print

Mu gahinda kenshi Wizkid yagarutse muri Nigeria gushyingura Mama we

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 October 2023 Yasuwe: 1070

Uyu muhanzi yagaragaye mu mashusho ku kibuga cy’indege kitavuzwe izina giherereye muri Nigeria.

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga vuba vuba cyane ko abanya Nigeria bari bakumbuye uyu musore.

Nyuma y’amasaha make, umuryango w’uyu muhanzi wahise utangaza ko bari mu myiteguro yo gushyingura mu cyubahiro nyakwigendera Jane, Mama wa Wizkid.

Ni umuhango uzaba ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023.

Uyu muhango wo gushyingura ukazabera mu rusengero ruzwi nka( RCCG), mu mugi wa David mu birwa bya Victoria, muri Lagos.

Abakunzi ba Wizkid bagaragaje ko bishimiye kongera kumubona mu rugo ndetse ari nako bakomeza kumwihanganisha ku bwo kubura umubyeyi we.

Mrs Jeane uretse kuba yari nyina wa Wizkid, yagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki we kandi yakundaga kumufasha buri gihe no kumuba hafi mu rugendo rw’umuziki we.

Uyu mubyeyi yakunze kujya agaragara mu bitaramo byinshi bya Wizkid ndetse akaza no gukora mu ntoki umuhungu we amutera imbaraga imbere y’abafana be.