Print

M23 yavuze icyo bazakorera abasirikare b’u Burundi bafashe mpiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2023 Yasuwe: 6655

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru PNInfo Rwanda, Canisius Munyarugero yavuze ko abo basirikare b’Uburundi bafashwe mpiri bahari kandi ubishaka yajya kubareba.

Yagize ati: "Mu mibare barenga umwe,bisobanura ko ari benshi,…, ni benshi, niyo baba barindwi cyangwa icumi, ndabizi ko bazagenda bavuga inkuru y’uko basanze intare za Sarambwe zimeze".

Canesius Munyarugero yavuze kandi ko abo basirikare bafashwe ari bazima, kandi ko ngo basangira ibyo basanganye abarwanyi ba M23.

Ati "Ndagira ngo nkumenyeshe ko abo bafashwe babayeho nka twe, barya nkatwe, baranywa nka twe,… ikizakurikira nuko bazataha iwabo kandi neza mu mahoro."

Igisirikare cy’Uburundi ntacyo kiratangaza kuri ayo makuru avuga ku basirikare babo bafatiwe mpiri muri Congo mu ntambara zabahuje n’umutwe wa M23.

Ingabo z’u burundi ziyemeje gufatanya na FARDC kurwanya M23 ndetse uyu mutwe ushinja izi ngabo kuba zishyigikiye ubwicanyi bukorerwa abanyekongo.