Print

Abadepite barimo Frank Habineza bakoze impanuka ikomeye y’imodoka

Yanditwe na: 15 November 2023 Yasuwe: 3347

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo aba badepite bari berekeje muri siporo mu Karere ka Bugesera.

Depite Dr Habineza yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima gusa imodoka yangiritse cyane.

Avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa igitaraganya ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Yagize ati “Bakoze ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi.”

Dr Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batashye mu ngo zabo.