Print

EU yahamagariye RDC kunwa umuti usharira kubera M23

Yanditwe na: 28 November 2023 Yasuwe: 4485

Uyisaba gushyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi.

EU yaburiye RDC binyuze mu kiganiro cyo kuri telefoni intumwa yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Josep Borrell aheruka kugirana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula.

Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira Ingabo za RDC zubuye imirwano na M23, nyuma y’amezi atandatu y’agahenge yari amaze igihe hagati y’impande zombi.

Umuvugizi w’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, yavuze ko Borrel "yashimye ingufu ziherutse kugaragazwa na RDC n’u Rwanda mu gucubya umwuka mubi bigizwemo uruhare na Amerika."

Yunzemo ko Borrel "yibukije ko ibyemezo byemerejwe muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi bigomba gushyirwa mu bikorwa n’impande bireba vuba, kubera ko igisubizo gishingiye ku ngufu za gisirikare atari amahitamo meza."

EU yibukije RDC ko ibiganiro ari wo muti urambye w’amakimbirane ifitanye na M23, n’ubwo iki gihugu cyarahiye ko kitazigera na rimwe kiganira n’uriya mutwe.