Print

Rubavu: Umushumba arashinjwa gutema umurima w’insina z’umuturage arawurangiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2023 Yasuwe: 2460

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio&TV10 dukesha aya makuru yagize ati "Umpaye amakuru avuga ko aha ari mu murenge wa Rugerero, akagari ka Basa, aho ’umushumba yatemaguye umurima wose w’insina akazirarika hasi.

Ambwiye ko ’nyir’umurima yitwa Niyibizi Charles, akaba akeneye ubuvugizi."

Uyu yavuze ko uwamwandikiye amuha aya makuru yamubwiye ko hari hamaze kugera Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Basa wakoze raporo akayishyikiriza inzego zisumbuye.

Uwatemaguye urutoki rwa Niyibizi ngo ’yafatiwe mu cyuho ubu ari kuri station ya RIB mu murenge wa Rugerero.’

Akarere ka Rubavu kabinyujije kuri Twitter kagize kati "Ni byo koko, abakoze ibi, bafashwe n’ abari ku irondo mu ijoro ryakeye, bashyikirijwe inzego z’Ubutabera ngo bakurikiranweho ibyo bashinjwa."