Print

Rusizi: Akarere kahagaritse Umwarimu wagaragaye yasinze cyane agiye kwigisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2024 Yasuwe: 3390

Mu ibaruwa akarere kandikiye uyu mwarimu kamubwiye ko kuva yimurirwa kuri kiriya kigo yagize imyitwarire idahwitse irimo ubusinzi bukabije,kuvuga imvugo z’urukozasoni no kubibwira ababyeyi b’abana arera.

Uyu mwarimu ngo yagiriwe inama n’ubuyobozi bw’ikigo ngo yirinde ubusinzi mu masaha y’akazi ariko uyu yabyimye amatwi.

Kubera ko ibi bikomeje gutera isura mbi ikigo,akarere ka Rusizi n’uburezi muri rusange,bamubwiye ko ibyo bitakomeza kwihanganirwa.

Uyu yahagaritswe by’agateganyo kuva kuwa 22 Ukuboza 2023 ndetse agiye gukomeza gukorwaho iperereza muri iki gihe ahagaritswe kandi azahabwa raporo nibirangira.

Amashusho aheruka kujya hanze agaragaza uyu mwarimu yasinze, yambaye mucikopa ajya mu kigo kwigisha.