Iyi mpanuka ya gaze yabereye mu mudugudu w’Amajyambere,Akagari ka Musezero,Umurenge wa Gisozi,mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aho Gaze yaturitse ubwo bari bayitetseho, inzu y’uwitwa Kubwimana Martin yakodeshwaga na Kabagwira Clarisse irangirika, ndetse n’ibikoresho byari birimo gusa ku bw’amahirwe ntawe yahitanye ngo ahasige ubuzima.
Ati “Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi, ku bufatanye n’abaturage bashoboye kuzimya umuriro utarangiza inzu yose”.
Inkongi yatewe n’iyi gaze yangije igisenge, Telefone imwe, Televiziyo imwe ya Flat, matola ebyiri, ivalisi y’imyenda yuzuye, intebe imwe, amafaranga ibihumbi 50,000Frw, byose bivugwa ko bifite agaciro ka 3,800,000Frw.
ACP Rutikanga avuga ko inzu yahiye nta bwishingizi yari ifite bw’inkongi, ku buryo nyuma y’impanuka sosiyete y’ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.
ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.
Ikindi n’ukudatekera ahantu hafunganye cyane, ndetse bagafungura amadirishya kugira ngo aho batekeye haboneke umwuka.