Print

Rayon Sports igiye guhuriza mu biganiro umutoza Mette na Wade ngo bakorane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2024 Yasuwe: 730

Ibi bibaye nyuma y’aho umutoza mushya wa Rayon Sports,Julien Mette,ahakanye yivuye inyuma ko atakorana na Wade utarigeze amuvugisha nyuma yo kugera mu ikipe.

Namenye yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye guhuza aba bombi.Ati:"Mohamed Wade n’umukozi wa Rayon Sports,afite amasezerano nk’umutoza wungirije.Ibindi tuzabyigaho nyuma.

Ibiganiro bizakorwa n’umwanzuro uzavamo bizaba bikurikije amategeko."

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Amagaju yo mu Karere ka Nyamagabe igitego 1-0 cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 53,Umutoza Julien Mette yabajijwe impamvu atazanye n’Umwungiriza we Mohamed Wade i Huye kuri uyu mukino.

Julien Mette yarasubije ati "Si umwungiriza wanjye. Yari ahari mbere y’uko nza ariko si umwungiriza wanjye."

Abajijwe niba azishakira umutoza wungirije, Julien Mette yasubije ko yakora izo inshingano zombi icya rimwe.

Yasubije ati" Ibyo si ngombwa, naba umutoza mukuru nkaba n’Umwungiriza, si ngombwa gushaka umutoza wungirije."

Uyu mutoza w’Umufaransa akimara kubwirwa imyitwarire ya Wade, yahisemo kwitandukanya nawe ndetse yavuze ko agiye gusaba Ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishakira umutoza wungirije bazakorana mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino ugere ku musozo.

Wade wari umaze iminsi urwaye ibicurane, yarakize ariko ntiyahita agaruka mu myitozo yirinda gukozanyaho n’umutoza mukuru.