Print

Umupilote wa gisirikare yitwikiye kuri ambasade ya Israel muri Amerika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2024 Yasuwe: 997

Ibyo byabaye ku cyumweru, ahagana saa saba z’amanywa (13:00) ku isaha yaho.

Urwego rwo kuzimya umuriro rwo muri uwo mujyi rwatangaje ko abo mu rwego rw’Amerika rucunga umutekano w’abategetsi (US Secret Service) bazimije uwo muriro, nyuma uwo mugabo ajyanwa ku bitaro yakomeretse cyane ku buryo bushyira mu kaga ubuzima bwe.

Umugore uvugira igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere yasubiwemo n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko uwo mugabo yari umupilote ukiri mu kazi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere.

Polisi ikorera i Washington ubu irimo gukora iperereza ifatanyije n’urwego rucunga umutekano w’abategetsi, bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano.

Mu itangazo, polisi ikorera muri uwo murwa mukuru w’Amerika yavuze ko byabereye ku "nzu ya 3500 mu nyubako ya International Drive, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba [bw’umujyi], hafi saa saba z’amanywa."

Iryo tangazo ryanavuze ko abapolisi boherejwe "gufasha urwego rw’Amerika rucunga umutekano w’abategetsi nyuma yuko umuntu yitwikiye imbere y’inyubako y’ambasade".

Iryo tangazo ryongeyeho ko "umugabo mukuru" yahise ajyanwa ku bitaro aho yagumye ari "indembe".

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko habonetse videwo ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko igaragaza uwo mugabo atera hejuru ngo "Palestine Yigenga" ubwo yashyaga.

Itsinda ryo gutegura ibisasu ryoherejwe aho hantu kubera impungenge ku modoka iteye amakenga bishoboka ko hari aho yari ihuriye n’uwo muntu.

Nyuma, iyi modoka yatangajwe ko itekanye, bimaze kugaragara ko nta bintu biteje ibyago bayisanzemo.

Umugore uvugira ambasade yabwiye ikinyamakuru the New York Times ko nta mukozi wayo wakomerekeye mu byabaye.

Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko uwo mugabo atari azwi n’abakozi b’ambasade.

Si ubwa mbere umuntu yitanzeho igitambo imbere y’ambasade ya Israel muri Amerika.

Mu Kuboza (12) mu 2023, uwigaragambyaga yitwikiye imbere y’ibiro by’ambasade ya Israel byo muri leta ya Georgia muri Amerika.

Polisi yavuze ko uwo wigaragambyaga yakoresheje lisansi. Ibendera rya Palestine ryasanzwe aho yitwikiye icyo gihe.

BBC