Print

Perezida Kagame yakiriye Raila Odinga bagirana ibiganiro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2024 Yasuwe: 957

Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga wabaye Minisitiri wIntebe, baganira kuri byinshi bitandukanye birebana n’akarere n’umugabane.”

Odinga aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uzava kuri uwo mwanya mu 2025.

Kugira ngo azawegukane, yafashe icyemezo cyo kwiyegereza Perezida William Ruto basanzwe badacana uwaka kugira ngo ashyigikire kandidatire ye. Byashimangiwe no guhurira kwabo muri Uganda tariki ya 26 Werurwe 2024.

Perezida Ruto tariki ya 5 Werurwe 2024 yatangaje ko yemeranyije na Odinga ko Kenya izashyigikira kandidatire ye, kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).