Print

Haringingo yahishuye impamvu Bugesera FC ikomera mu gikombe cy’amahoro cyane kurusha muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2024 Yasuwe: 513

Ibi yabitangaje nyuma yo kwisasira Rayon Sports yahoze atoza akayitsinda igitego 1-0 cyiyongera ku kindi yari yayitsinze mu mukino ubanza,ayisezerera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Aganira n’abanyamakuru,Haringingo yavuze ko kubura abakinnyi bya hato na hato aribyo bituma Bugesera FC ititwara neza muri shampiyona nkuko yabigenje mu gikombe cy’Amahoro.

Ati “Ni ikipe ebyiri zitandukanye. Mu Gikombe cy’Amahoro twabonye abakinnyi benshi ariko muri shampiyona twarababuraga kubera imvune n’ubundi burwayi butandukanye.”

Ku mukino wa nyuma, Bugesera izahura na Police n’ubundi uyu mutoza yanyuzemo. Yavuze ko nta bwoba imuteye cyane ko umukino wa nyuma udakinwa ahubwo utwarwa.

Ati “Umukino wa nyuma ntabwo bawukina barawutwara kuko bibuka uwatwaye Igikombe. Rero ni amateka kuri Bugesera ko yatwara Igikombe, tugiye kwitegura turebe ko twazitwara neza.”

Nyuma y’uyu mukino, Gahigi Perezida wa Bugesera yemereye buri mukinnyi ibihumbi 150 [ 150,000 Rwf] kubera guzezerera Rayon Sports.

Gahigi kandi yemereye abakinnyi ko nibaramuka batwaye igikombe cy’Amahoro, amafranga yose bazayagabana.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 1 Gicurasi 2024, ukazahuza Bugesera FC yawugezeho ku nshuro ya mbere mu mateka na Police FC yegukanye iki gikombe mu 2015.