Print

Rusizi: Umusore yiyahuye kubera umukobwa yakundaga akamwanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2024 Yasuwe: 2817

Umurambo w’uwo musore wabonetse amanitse mu mugozi yapfuye, nk’uko amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga abivuga.

Uwo musore ngo yasize yanditse urupapuro, avugamo ko yahisemo kwiyahura kuko kubengwa n’umukobwa witwa Blandine bingana no gupfa.

Muri iyo baruwa, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire.

Ishimwe Ramazani biravugwa ko yakundaga cyane uwo mukobwa, akaba ndetse yarii aherutse kumwereka se, nyamara uwo mukobwa we akaba ngo yari afite undi musore akunda uba i Kigali.

Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana.

Ibaruwa bivugwa ko yasize yanditse: