Print

RDC: Abantu batandatu bishwe n’inzara mu kwezi kumwe mu nkambi ya Rusayo 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2024 Yasuwe: 553

Nk’uko Joseph Kamara abitangaza ngo iyi nkambi y’impunzi iherereye hafi y’ikigo cya UNICEF kibamo ingo zigera ku bihumbi makumyabiri na bitatu.

Yongeraho ko kubera kubura ubufasha bw’ibiribwa, abantu bapfa bazize imirire mibi aho.

Ati: “Dukeneye ibiryo kuko hano hari abantu benshi bapfa. Hari abantu batandatu bapfuye bazize inzara mu gihe cy’ukwezi. ”

Perezida w’inkambi ya Rusayo 3 akomeje gusaba ko barindwa ibisasu bya buri munsi bica kuri iyi nkambi. Ku bijyanye n’isuku,inkambi ya Rusayo 3 ifite ubwiherero butandatu gusa n’ubwogero bune ku miryango ibihumbi makumyabiri na bitatu bihatuye nkuko Joseph Kamara abivuga.

Yatabarije byihutirwa imiryango itabara ngo bafashe aba bantu ibihumbi n’ibihumbi bahunze imirwano yabaye hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23.

Joseph Kamara yasabye abayobozi guhagarika intambara kugira ngo izi mpunzi zimuwe zisubizwe mu byazo kandi zisubukure ibikorwa byazo mu buhinzi n’ubworozi.