Print

Arsenal yashyize ku isoko abakinnyi barindwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2024 Yasuwe: 2026

Ikipe ya Arsenal ikeneye abayibaza ikiguzi cya Aaron Ramsdale, Eddie Nketiah, Emile Smith Rowe, Kieran Tierney, Nuno Tavares, Albert Sambi Lokonga na Reiss Nelson kugira ngo babagurishe.

Arsenal irashaka amafaranga kuko yifuza kugura abakinnyi nibura batatu bakomeye ku myanya irimo umunyezamu,umukinnyi wo hagati na Rutahizamu.

Mu bakinnyi yifuza harimo umunyezamu Wojciech Szczęsny wa Juventus wo kunganira Raya,abakinnyi bo hagati izakuramo umwe barimo Bruno Guimaraes,Douglas Luiz,Martin Zubimendi na Frenkie de Jong.

Arsenal irashaka rutahizamu utyaye aho yifuza cyane abarimo uwitwa Victor Gyokeres,Alexander Isak na Dusan Vlahovic.