Print

M23 yafashe agace ka Kinigi abaturage bayakirana amarira menshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2024 Yasuwe: 3689

Mu mirwano yahereye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru,ihanganishije umutwe wa M23 na FDLR na FARDC ,yarangiye agace ka Kinigi kigarurirwe n’uyu mutwe wa M23 ,mu gihe Gen.Kigingi wari uharwariye ibikomere by’amasasu yatwawe mu ngobyi arahungishwa ,ifatwa rya Kinigi ryateye aba Wazalendo na FARDC kwitana ba mwana.

Umwe mu babyiboneye n’amaso yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri Kinigi,abaturage babasanganije ibirego byinshi,by’urugomo bakorerwaga na Wazalendo ifatanyije na FDLR,muri urwo rugomo havugwamo ubusahuzi,gufata abagore ku ngufu no kwica abaturage babahoye ubusa.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bigize Teritwari ya Masisi k’umuvuduko uri hejuru,aho abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko byibuze 70% by’ako gace bigenzurwa na M23.