Print

APR FC yarangije shampiyona idatsinzwe ihabwa igikombe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2024 Yasuwe: 998

APR FC yanganyije n’Amagaju FC igitego 1-1mu mukino wa nyuma wa shampiyona, yegukana Shampiyona ya 2023/24 idatsinzwe.

Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,Amagaju niyo yafunguye amazamu ku munota wa 32,ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Ibutihadji.

Igice cya Mbere cyarangiye Amagaju FC yatsinze APR FC igitego 1-0.

APR FC yashakaga gukomeza agahigo ko kudatsindwa,yishyuye iki gitego ku munota wa 60, gitsinzwe na Ombolenga Fitina.

Umukino warangiye ari igitego 1-1, APR FC irangiza shampiyona idatsinzwe.

Ni inshuro ya gatatu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itwaye Shampiyona idatsinzwe nk’uko byagenze mu 2019/20 na 2020/21.

Iki gikombe cya Shampiyona cyahawe APR FC, cyaje kigaragiwe n’abanyabigwi b’iyi kipe barimo Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’, Rudifu, Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Sibo Abdul na Nshimiyimana Eric.

Ni igikombe cya 22 iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye kuva yashingwa mu 1993.