Print

Abafana barakajwe no gusezererwa kwa APR BBC bivugwa ko yashowemo arenga miliyari enye FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2024 Yasuwe: 1045

Iyi kipe yabaye iya mbere mu Rwanda yananiwe kurenga amajonjora ngo ikine imikino ya nyuma ibera muri BK Arena nyamara bivugwa ko yashoye arenga miliyari 4 FRW mu gutegura iyi mikino.

Ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) umunyamakuru w’imikino,Sam Karenzi yanditse ati:Hari uwamfasha kumva ukuntu umuntu ashora arenga miliyoni 4 zirenga [ibihuha niko bivuga] ariko akananirwa kubona itike y’imikino ya nyuma ya BAL muri BK Arena?.Ntibyumvikana.

Undi yagize ati: “Ni igisebo kubona imikino tuzakira nta Equipe yacu irimo. Umuntu uyoboye APR BBC bamuhindure biragayitse ku gihugu cyacu, baradusebeje . Coach nizere ko ahita yiyirukana”

Undi ati: “APR basketball yarifite budget irenga 2billion Rwf ariko kubera kutamenya basketball badutaye mu nama”

Undi ati: “Umuntu wazanye bano bakinyi nuno mu Coach bazitabe PAC. APR BBC iradusebeje. Equipe yariri hasi cyane babatsinze nkabadahari.”

Ku mukino wo ku cyumweru nijoro APR, idafite abakinnyi bayo b’ingenzi Adonis Filer na Obadiah Noel bavunitse, yatsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abantu benshi kuri Arena y’i Dakar, barimo Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Africa y’iburengerazuba, hamwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal.

Muri Sahara conference yaraye irangiye, APR yatsinze imikino ibiri itsindwa ine muri itandatu yakinnye, bituma iba iya nyuma muri iryo tsinda, ndetse iba iya mbere yo mu Rwanda inaniwe kubona ticket y’imikino ya nyuma ya BAL ibera i Kigali.

Amakipe umunani yabonye itike y’iyi mikino ya BAL - ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Basketball muri Africa - iterwa inkunga na NBA, ni aya:

Al Ahly (Libya)
Al Ahly (Misiri)
AS Douanes (Senegal)
Cape Town Tigers (Africa y’Epfo)
Fus de Rabbat (Maroc)
Petro de Luanda (Angola)
Rivers Hoopers (Nigeria)
US Monastir (Tunisia)

Iyi mikino ya nyuma ya BAL izabera muri Kigali Arena i kuva tariki 24 z’ukwezi gutaha.

Nyuma yo kubura itike ya nyuma ya BAL ya 2024, ikipe ya APR BBC yatangiye urugendo ruyisubiza i Kigali iva i Dakar.

Biteganyijwe ko delegasiyo y’iyi kipe igera mu Rwanda mu gicuku cy’uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024 saa saba n’igice (13h30’).