Print

Umwana yatunguye benshi arazuka nyuma y’amasaha 19 umutima wahagaze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2024 Yasuwe: 1330

Ku ya 8 Mata,nibwo uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro by’abana bya Colorado akirwara maze ubuzima bwe bumera nabi.

Abaganga bagaragaje ko yafashwe n’umutima, bituma bamushyira mu mashini zifasha umuntu kubaho. Umuryango we wari wateraniye kumusezera, wabonye ibintu bidasanzwe ubwo Cartier yarwanaga n’ubuzima bikarangira atsinze.

Nubwo abaganga bakoze amasaha 19 kugira ngo bamugarure,ubuzima bwa Cartier bwari mu kaga biteye ubwoba, byatuma umuryango mugari we witegura kumushyingura.

Nyuma y’igihe kinini, umutima wa Cartier watangiye kongera gutera.Nubwo inzobere mu buvuzi zananiwe gutanga ibisobanuro bya siyansi ku byabaye, se wa Cartier, Dominique, yabwiye NBC News: "Ni Imana yabikoze."

Nyina wa Cartier, Destiny Anderson, yagize ati:"Sinshobora kwizera ko ibi bibaye."

Yavuze ko abaganga bagerageje cyane kubyutsa Cartier, babanje kugerageza CPR biranga. Byaje kurangira bamushyize mu byuma bifasha gutembereza amaraso.