Print

Muhire Kevin yaciriye amarenga Rayon Sports anagira inama abafana b’iyi kipe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2024 Yasuwe: 1392

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati,yabwiye ikiganiro Rayon Time ko Rayon Sports nayo ihawe ikaze mu makipe yifuza kumuganiriza bishobotse yakongera kuyisinyira.

Ati "Ndimo ndavugana n’amakipe atandukanye, gusa ikipe yose yanyegera twaganira na Rayon Sports irimo. Imiryango yose irafunguye. Birashoboka cyane ibiganiro bigenze neza ko naguma muri Rayon. Gusa kugeza ubu ntabwo bari batangira kunganiriza."

Kevin akaba yaboneyeho umwanya wo guha ubutumwa abakunzi b’iyi kipe, cyane ko hari abamaze iminsi bayitera umugongo bakerekeza muri mukeba wayo, APR FC.

Ati “Umufana wese aho ava akagera uhindura ikipe cyangwa agatuka abayobozi si we Rayon ikeneye. Ikeneye umukunzi uhora iruhande rw’ikipe mu bibi n’ibyiza. Umufana uzagenda we azagende kuko uwo si umukunzi, ni bamwe bita abavuzanduru."

Yavuze ko Rayon Sports itazaguma mu bihe bibi, ati “Nubwo bitagenze neza uyu mwaka ariko ubutaha bizagenda bityo abafana nibaze bashyigikire ikipe rwose.”

Muhire Kevin yavuze ko icyatumye bitwara nabi uyu mwaka ari uko nta ba rutahizamu beza ikipe ifite ndetse asaba ubuyobozi gushaka abakinnyi bane bakomeye b’abanyamahanga mu kubaka ikipe.