Print

Reba ubwiza bw’indege Perezida Kagame agendamo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2024 Yasuwe: 11807

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi,nibwo Perezida Kagame yagiye muri iki gihugu ndetse amafoto ageze ku kibuga cy’indege cya Ahmed Sékou Touré yashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Guinea.

Aya mafoto agaragaza indege nziza Perezida Kagame agendamo ndetse nuko yakiriwe mu muco w’abanya Guinea.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe muri Guinée Conakry na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.

Bombi bagiranye ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanya zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na Guinée Conakry, bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri politiki na diplomasi ndetse ibihugu byombi bimaze igihe bigaragaza ko bishobora kwagura inzego z’ubutwererane zikagera mu bucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry muri Mata 2023, mu gihe mugenzi we, Mamadi Doumbouya yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.