Print

Ibibazo bya Inzozi Lotto na RDB byafashe indi ntera

Yanditwe na: Angeline MUKANGENZI 18 April 2026 Yasuwe: 1224

Inzozi Lotto ni umushinga wari witezweho guteza imbere siporo y’u Rwanda, dore ko amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda yari yanyujijwe muri Minisiteri ya Siporo.

Ku wa 02 Nzeri 2025, ni bwo RDB yatangaje ko Inzozi Lotto itemerewe gukoresha Tombola y’igihugu mu Rwanda, kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.

Mu mwaka wa mbere, uyu mushinga watangiye Carousel Ltd itanga 15,5% muri Leta ku mafaranga yose yacuruje, ariko byagombaga kugera mu mwaka wa cyenda bimaze kuba 24,5%.

Bivuze ko buri mwaka hagombaga kwiyongeraho 1%, ndetse mu 2025, Inzozi Lotto yakabaye yinjiriza Leta y’u Rwanda agera kuri 18,5% by’amafaranga yose bacuruje.

Amategeko agenga iyi tombola yateganyaga ko 47% y’ayo asubizwa abaturage nk’ibihembo, mu gihe 20% ari yo yahabwaga Leta agashorwa mu iterambere rya siporo.

Iki giteranyo cyiyongeraho amafaranga yatangwaga mu misoro angana na 18% ariko akaba yagera kuri 21% mu gihe hatanzwe Umusoro ku Nyungu (VAT); asigara akaba ari yo akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Inzozi Lotto nko guhemba abakozi n’ibindi.

Gusa RDB yashingiye kuri aya masezerano igaragaza ko atubahirijwe neza, ariko Inzozi Lotto na yo ikagaragaza imbogamizi yagize z’uko Leta itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano byo kuyiha uburenganzira busesuye kandi yihariye, bwo gukoresha tombola mu gihugu.

Ibi bivuze ko Inzozi ariyo yagombaga gukoresha imikino ya tombola yonyine mu gihugu ariko ntabwo ari uko byagenze, ahubwo hagiye hinjiramo ibindi bigo nka Ikubire Lotto, Tunga na Tsinda Pe, kandi yo yaragombaga kujya itanga ijanisha runaka ku mafaranga yose yacurujwe.

Icyo gihe Carousel Ltd yahise yandikira Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umushinjacyaha Mukuru, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, imwereka akarengane yahuye na ko mu guhagarikwa bidakurikije amategeko.

Yamenyesheje Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Mutesi Linda Rusagara.

Yaberetse ko mu mezi 44 bamaze bakorera ku isoka, amezi 42 yose bayahombye kubera guhanganira amasoko n’ibindi bigo bitari bibifitiye uburenganzira, ibihabanye n’Ingingo ya 6.1 y’amasezerano y’impande zombi.

Carousel ivuga ko yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, inshuro eshanu ishaka ko iki kibazo gikemuka, ariko ntiyagira icyo agikoraho kugeza ahisemo kurangiza amasezerano yari ifitanye na Leta y’u Rwanda.

Ibi byakozwe binyuze muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), iyo Carousel itemera ko ibaho kuko nta buyobozi cyangwa aho ikorera bizwi.

Kugeza n’uyu munsi, ntabwo Carousel yemera ko RDB ari yo yagombaga guhagarika amasezerano yayo na Leta y’u Rwanda, kuko ntaho yigeze igaragara mu isinywa ry’amasezerano.

Nubwo itabyemera ariko, Guverinoma y’u Rwanda yagennye RDB nk’urwego ruzajya rugenzura imikino y’amahirwe itandukanye mu Rwanda, binyuze mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 028/03 ryo ku wa 28/06/2024 rigena ryatangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 3 Nyakanga 2024.

Carousel yareze Leta y’u Rwanda mu Kigo mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), ishaka ubutabera kuri ibi bibazo bimaze imyaka bidakemuka, gusa ntabwo impande zombi ziraburana kuko Ubuyobozi bwa RDB bwasabye igihe cyo kwitegura.

Mu gihe impande zombi zitaraburana kuri iki kibazo, ku itariki ya 2 Mata 2026, Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Moja Rwanda Limited, yerekeye imikorere ya tombola ku rwego rw’igihugu.

Kuri ubu amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda yishyuzaga Coursel Ltd agera kuri miliyoni 680 Frw ya 2024, ni mu gihe mu Ukwakira 2023, Inzozi Lotto yishyuye Leta agera muri miliyoni 640 Frw nk’ijanisha ringana na 15,5% by’amafaranga yinjije mu mwaka wa mbere.

Inzozi Lotto yashoboraga gucuruzaga arenga miliyoni 600 Frw mu kwezi kwitabiriwe cyane n’abagerageza amahirwe, bivuze ko Leta yashoboraga kubonamo arenga miliyoni 100 Frw ndetse uramutse ukubye n’amezi y’umwaka wose, akaba yarenga miliyari 1 Frw.

Nko mu mwaka wa mbere wa Inzozi Lotto, hagati ya Ugushyingo 2021 na Ugushyingo 2022, amafaranga yatsindiwe n’Abanyarwanda batandukanye yose hamwe mu mikino itandukanye, yarengaga miliyoni 600 Frw.

Abakinnyi barenga ibihumbi 15 bose batomboye muri Inzozi Lotto buri kwezi mu gihe abatsindiye ibihembo mu 2022 barengaga ibihumbi 200.

Kugeza hagati mu 2025, arenga miliyari 2,6 Frw yari amaze gutangwa nk’ibihembo utabariyemo moto na telefoni byatanzwe nk’ibihembo.

Ukurikije iyi mibare uko ihagaze, ugakuba n’imyaka 10 amasezerano yagombaga kumara, usanga Leta y’u Rwanda yarashoboraga kwinjiza arenga miliyari 10 Frw.