Amakuru dukesha Imvaho nshya, Umuturanyi wabo yavuze ko uyu nyir’umwana yijyanye kuri uyu musore mu kwezi gushize bisa no gushaka aho aba kuko yari amaze amezi 7 abyariye kwa sekuru umwana w’umuhungu atababwiye uwamuteye iyo nda, basa nk’aho batabyumvikanaho, umwana abura aho aba kuko atazi ababyeyi be, atanazi aho baba.
Ati: “Nyina yamubyariye iwabo ahita amuterera ababyeyi be ari agahinja atanababwiye uwamuteye inda arigendera ntibazi iyo aba, imyaka ibaye hafi 20, umwana ntaramuca iryera. Yarerewe aho, aza kujya kwa nyirasenge, nyuma agaruka kwa sekuru ari ho yaterewe inda n’uwo na we atavuga, uruhinja rwari rugize amezi 8.’’
Akomeza avuga ko uwo musore bamenyanye umukobwa asa n’aho atagira aho aba hafashe n’urwo ruhinja, bombi nta kazi gafatika bagira, bakodesha akazu babanamo, barambika akamatora hasi bakaryamaho n’urwo ruhinja.
Ati: “Bashobora kuba batarumvikanye kuri uru ruhinja umugabo yinubiraga ko rwababuzaga ubwisanzure, atari n’urwe, barugiranaho amakimbirane ariko yari ataragera hanze. ‘’
Akomeza agira ati: “Kubera ko aho batuye nta mashanyarazi ahari, hari uburyo bafata utubuye tw’itoroshi, bakaducomekaho insiga bakazihuza zikaka hakabona. Umugabo yatashye yasinze bikabije ku wa 18 Mata 2026 mu ma saa mbiri z’ijoro, asanga umugore ari mu gikoni atetse, ntiyamuvugisha ahita ajya mu cyumba bararamo n’uwo mwana yari aryamyemo aho hasi.”
Avuga ko umugore yababwiye ko uwo mugabo we yinjiye mu cyumba yasinze gutyo, atamuvugishije, aragenda akandagira uruhinja mu gatuza rwari rusinziriye, rukanguka rutaka cyane ariko umugabo ntiyarukuraho urukweto, arakomeza ararukandagira.
Ati: “Umugore yumvise rutaka bidasanzwe,n’undi yinjiye atamuvugishije yihutira kujya kureba ibibaye, ahageze asanga umugabo akirukandagiye, amwikanze acomeka utwo dusinga. Umugore amubajije uko arugenje, undi amubwira ko arukandagiye atabizi, atarubonye, acomeka udusinga ngo babone umuriro. Yakomeje kurukandagira kuko yari atarabona ahandi akandagira,mu kizima.’’
Umugore, kwanga gukoma rutenderi ngo uwo mugabo avuga ko yari yasinze bikabije, asanzwe anabona uburyo arureba atava aho amwadukira, yarabyirengagije araruhoza rurongera rurasinzira, bararyama.
Bukeye ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, umugabo azinduka agenda, ntiyabwira umugore aho agiye. Bigeze mu ma saa yine z’igitondo umugore arusiga ruryamye ajya kuvoma hafi aho, agarutse asanga rwapfuye.
Yahamagaye umugabo araza, anahamagara abaturanyi n’ubuyobozi bw’Umudugudu burabimenya, amakuru aratangwa ubuyobozi bw’Umurenge, RIB n’izindi nzego barahagera bumva impande zombi, hafatwa umwanzuro wo guta uwo mugabo muri yombi ngo ajye gutanga amakuru afasha iperereza, umurambo w’uruhinja ujyanwa mu bitaro bya Bushenge.
Ati: “Natwe abaturage dukeneye kumenya neza iby’urupfu rw’uru ruhinja, niba rutaba rwahohotewe n’uyu mugabo ushobora kuba atarushakaga cyangwa niba ari impanuka isanzwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, avuga ko, inkuru ikimara kumenyekana ku Cyumweru bihutiye kuhagera, umugabo atabwa muri yombi.
Ati: “Afungiye kuri post ya RIB ya Shangi mu rwego rw’iperereza. Umurambo w’uruhinja wahise ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma, ku wa Mbere RIB iwujyana i Kigali gukorerwa isuzuma rirushijeho.’’
Asaba abaturage gutegereza ibiva mu iperereza kuko ari ryo riri bugaragaze ukuri nyako k’urupfu rw’urwo ruhinja.