Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, isanzwe ifatwa nk’urubuga rukomeye rwo kuganiriraho no gukemura ibibazo bihuriweho hagamijwe iterambere rirambye.
Mu ijambo rye, Dr. Usta Kaitesi Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’ububanyi n’amahanga yashimangiye akamaro ka JPC mu guteza imbere ubufatanye bushingiye ku musaruro ugaragara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yavuze ko ari ingenzi ko ibyemezo bifatirwa muri iyi nama bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse kandi bufatika.
Yagaragaje kandi ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano ari byo bizafasha gutanga umusaruro ugaragara ugirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane n’iterambere ry’imibereho myiza.
Inama ya JPC ikomeje kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko mu gukemura ibibazo no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere.