Print

Amb. Kavaruganda agiye no guhagararira u Rwanda muri Australia

Yanditwe na: 25 November 2016 Yasuwe: 855

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Singapore Guillaume Kavaruganda agiye kubifatanya no guhagararira u Rwanda muri Singapore.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016 nibwo amb. Kavaruganda yashyikirije guverineri mukuru wa Australia Sir Peter Cosgrove impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’ u Rwanda muri iki gihugu nka Komiseri mukuru.

Uyu muhango wabaye nyuma yuko amb. Kabaruganda ahamagawe na Cosgrove kuri telefoni. Wabereye mu murwa mukuru wa Australia Canberra.

Mu kiganiro cyabereye mu muhezo Kavaruganda yashyikirije Cosgrove intashyo za Perezida Kagame, banaganira ibyarushaho gushimangira umubano w’ ibihugu byombi haba mu butwererane mu bya politiki no mu bukungu.

Mu bisanzwe u Rwanda rwohereza ikawa muri Australia, ibi ninabyo byakuruye abashoramari bo muri iki gihugu kuza gushora imari mu buhinzi, ubucukuzi, no mu ikoranabuhanga.

Hashize igihe abanyarwanda bajya kwiga muri iki gihugu, yaba ikiciro cya mbere ndetse n’ icya kabiri bya kaminuza. Kuri muri Australiya hatuyeho abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu(3000).

Muri werurwe 2015 nibwo inama y’ abaministiri yasabiye Amb. Kavaruganda kuba ambasaderi w’ u Rwanda muri Singapore. Ninayo mpamvu azahagararira inyungu z’ u Rwanda muri Australia aba muri Singapore.

Amb. Kavaruganda yakoze yakoze muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda, yakoze muri y’ u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, yanabaye n’ umwarimu w’ amategeko muri kaminuza yigenga ya Kigali(ULK).