Print

Perezida Kagame ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu 10 ba mbere bahembwa agatubutse muri Afurika

Yanditwe na: 26 November 2016 Yasuwe: 26929

Ubusanzwe umunyapoliti afite inshingano zo gukorera Sosiyete ye ,igihugu cye, gutekereza bikomeye,kuvugwa neza cyangwa nabi hagendewe ku bikorwa bye.Umurimo wa Politiki ubu usigaye ufite inyungu zitanduknye ku bawukora.Bamwe mu bayobozi bakomeye muri Politiki uretse kuba bafite imbaraga ni abakire.Muri iyi minsi usanga benshi mu ba Perezida ku mugabane wa Afurika bahembwa umushahara uri hejuru nubwo usanga benshi mu baturage batunzwe n’amafaranga ari munsi y’amadolari ya Amerika 2 ku munsi buri muryango nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa www.lematin.net.

Dore ututonde rw’Abaperezida 10 ba Afurika bahembwa agatubutse uhereye ku mwanya wa 10 kugeza ku wa Mbere(1).

10.Perezida Kagame

Kumwanya wa Cumi haza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame aho ahembwa Amadorali ya Amerika ibihumbi mirongo inani na bitanu(85000$) buri mwaka ni ukuvuga arenga Miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Cradle ngo aya mafaranga Perezida Paul Kagame ayahembwa bitewe n’uburyo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere ku muvuduko udanzwe bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na we.

9. Ellen Johnson Sirleaf

Kuri uru rutonde ku mwanya wa 9 haza Perezidante w’igihugu cya Liberia , ndetse akaba n’umugore wa mbere muri Afurika uyoboye igihugu ,Ellen Johnson Sirleaf ahembwa Amadolari ya Amerika ibihumbi mirongo icyenda (90000) buri mwaka.

Ellen Johnson ku myaka ye 76 y’amavuko akaba akomeje gushinjwa ruswa,akazu ndetse no kunanirwa kuzahura ubukungu bw’igihugu cye butifashe neza.

8. Alassane Ouattara

Ku mwanya wa haza Perezida wa Ivory Coast, Alassane Ouattara ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana (100000)buri mwaka.Akaba afite ubumenyi mu by’ubukungu ndetse akaba yarabigize umwuga.

7. Ali Zeidan

Ku mwanya wa 7 haza uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libya aho umushahara we ku mwaka wari ibihumbi ijana na bitanu by’Amadolari ya Amerika (105 000) ku mwana .Akaba yarirukanwe ku mirimo ye na Komite y’Inteko Inshinga Amategeko ndetse akaza guhunga Libya ku ya 14 Werurwe ,2014.

6. Hifikepunye Pohamba

Ku mwanya wa 6 haza Perezida wa Namibia ,Hifikepunye Pohamba aho ahemwa Amadolari ya Amerika ibihumbi ijana na cumi (110000) ku mwaka .

Hifikepunye Pohamba akaba yarayoboye Namibia kuva muri Werurwe,2005.

5. Denis Sassou Nguesso

Ku mwanya wa 5 haza Perezida wa Congo Brazaville, aho ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana na cumi (110 000) ku mwaka Denis Sassou Nguesso akaba yatangiye kuyobora iki gihugu kuva mu 1997 kugeza ubu.

4. Ikililou Dhoinine

Ku mwanya wa 4 haza Perezida wa Comoros ,Ikililou Dhoinine uyoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2011 aho ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana na cumi na bitanu(115 000) buri mwaka.

3. Uhuru Kenyatta

Ku mwanya wa gatatu haza Perezida w’igihugu cya Kenya,Uhuru Muigai Kenyatta watangiye kuyobora iki gihugu ku ya 9 Mata,2013.Aho yahembwaga Amadolari ya Amerika ibihumbi 14 ku kwezi ni ukuvuga ibihumbi 134 ku mwaka.Mu mwaka wa 2014 Perezida Kenyatta ku bushake akaba yaratanze urugero rwo kugabanya imisharaha aho yavuze ku bihumbi 14 by’amadolari ya Amerika yari asanzwe ahembwa ku kwezi akajya ku bihumbi 11.

2. Abdelaziz Bouteflika

Ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu bahembwa agatubutse muri Afurika haza Perezoida w’igihugu cya Algeria, Abdelaziz Bouteflika wayoboye iki gihugu kuva mu 1999 , ahembwa Amadolari ya Amerika ibihumbi 168 ku mwaka.

1.Jacob Zuma

Uyoboye urutonde rw’abakuru b’ibihugu bahembwa umushahara utubutse muri Afurika ni Perezida wa Afurika y’Epfo,Jacob Zuma aho ahembwa Amadolari ya Amerika ibihumbi 272 ku mwaka ni ukuvuga asaga Miliyoni 198 z’amafaranga y’u Rwanda.Akaba aza no ku rutinde w’Abaperezida 10 ba mbere bahembwa menshi ku isi.


Comments

gisagara 13 December 2019

Aya mafaranga bahembwa ntacyo avuze ugereranyije n’ayo MESSI cyangwa RONALDO bahembwa.Umwe muribo yahemba Presidents bose bo ku isi buri kwezi.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza bumviraa kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohna 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.