Print

Indoto abantu barota kuruta izindi mu ijoro n’ibisobanuro byazo

Yanditwe na: 30 April 2018 Yasuwe: 14823

Mu buzima bwa muntu ntihajya habura kurota n’injoro iyo uryamye bishobora kutaba buri munsi ariko bibaho, inzozi zishobora kuba nziza cyangwa mbi, dore zimwe muzo abantu barota cyane n’ubusobanuro bwazo.

1.Kurota wageze mubihe bikomeye ukibura cyangwa wayobaguritse: Ibi bisobanura ko uba urimo gushaka ukuntu uhangana n’ikintu kikuraje inshinga muri iyo minsi, aho biba bitakoroheye na gato urimo kurwanya.

2.Kurota wumva wacitse intege, ingingo zose zavunaguritse: Ibi bisobanura ko uba wihebye mubuzima bwawe utazi icyo gukora no kureka, wumiwe.

3.Kurota urimo kugwa: Aha bisobanura ko biba bitagenda neza mubuzima bwawe, ufite ikibazo ku kazi, ikibazo cy’amafaranga, muri make udatuje uhangayitse bishobora kuba kandi ufitanye umubano mubi n’inshuti yawe cyangwa umukunzi wawe.

4.Kurota wakutse amenyo: Ibi bisobanura ko ufite ubwoba cyane bw’ikibazo kikuri imbere wibaza uko uzakitwaramo rimwe na rimwe ufite ubukene.

5.Kurota abantu bakwirukankana : Bivuga ko uba urimo gushaka ukuntu wakwikura mu magorwa akugarije.

6.Kurota upfa cyangwa urwaye: Ngo ibi bisobanura kuba utinya kubabazwa.

Izi ni zimwe munzozi zirotwa cyane n’abantu n’ibisobanuro byazo, ibi tukaba tubikesha urubuga rwa Bongo5.


Comments

Emerance 13 April 2023

Nange bimbaho


Raissa 21 December 2022

Kurota umusazi akwirukankana ukiruka ukamusiga bisobanuye iki?


dukunde emma 8 June 2019

Iyo uroteye undi muntu arwaye se?