Print

Album nshya ya Diamond azayifatanya na Rihanna, Rick Ross, Justin Bieber

Yanditwe na: 28 November 2016 Yasuwe: 740

Umuhanzi Diamond Platnumz [Chibu Dangote] wo muri Tanzania, yamaze gutangaza ko zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album nshya agiye gushyira hanze azazihuriramo n’abahanzi bakomeye ku Isi nka Rihanna, Justin Bieber, Rick Ross n’abandi.

Uyu muhanzi yabwiye Clouds Fm, ko ari gutunganya Album nshya izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye baturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka Rihanna, Justin Bieber, Rick Ross n’abandi..

Diamond agiye gukorana indirimbo n’ibyamamare ku isi

Diamond uherutse kugura imodoka ya Rolls Royce ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika y’Iburasirazuba. Aza ku rutonde rw’Abahanzi binjiza agatubutse uko iminsi itambuka.

Diamond wasubiyemo indirimbo ’Salome’ ikunzwe cyane aherutse gushyira umukono ku masezerano n’inzu itunganyamuzika ya Universal Music.Ni nyuma yo kutumvikana na Jayz kubera amafaranga yamuhaga kugirango yinjire muri Rock Nation.

Justin Bieber umwe mu bahanzi Diamond agiye gukorana nabo indirimbo