Print

Igiti kirekire cyane muri Afrika cyavumbuwe muri Tanzania

Yanditwe na: 1 December 2016 Yasuwe: 2483

Abahanga baravuga ko bavumbuye mu gihugu cya Tanzania igiti kirekire cyane gusumba ibindi byose ku mugabane w’ Afurika.

Ngo iki giti giherereye mu majyepfo ashyira uburasira zuba bwa Tanzania.

Umwe muri abo bahanga yavuze ko yabonye icyo giti mu myaka 20 ishize, gusa avuga ko mu minsi ishize aribwo bakoresheje ibikoresho kabuhariwe mu gupima uburebure babona neza uburebure bwacyo.

Icyo giti cyo mu bwoko bwa Entandrophragma excelsum gifite uburebure bwa metero 81.
Abahanga bo mu gihugu cya Tanzania nta cyo baravuga kuri icyo giti cyagaragajwe ko gisumba ibindi muri Afurika.

Aba bahanga ngo batoranyije iki giti ngo kizarushanwe n’ ibindi biti bizwi ku rwego rw’ isi.

Ibi bitangajwe mu gihe muri iki gihugu haherutse kugaragara umugabo witwa Baraka Elias bikekwa ko yaba ariwe muremure kurumba abandi muri Afurika. Baraka afite uburebure bwa metero 2 na santimero 20 ibitaro byo muri Tanzaniya byananiwe kumuvura ngo kubera uburebure afite.