Print

Impanga zizihije isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko

Yanditwe na: 3 December 2016 Yasuwe: 1957

Kuwa 20 Ugushyingo 1916, nibwo Irene Crump na Phylis Jones babonye izuba bavuka ari impanga. Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko byari umunezero gusa bishimira iyi myaka bagejeje bose bakiriho.

Irene na Jones umwe arusha undi iminota makumyabili n’itanu y’amavuko. Bakoze akazi kamwe mu ruganda rukora ibikoresha byo mu rugo ndetse bakuriye hamwe kugeza bagejeje imyaka 100 y’amavuko,nk’uko ikinyamakuru 7sur 7 cyabigarutseho ducyesha iyi nkuru.

Mu buto bwabo basezeranye kubana mu buzima bwose ndetse buri wese yemerera undi kutazamuba kure. Bavuga ko ibanga ryo kuramba ku isi harimo gukora cyane ndetse no kurya neza kuburyo byabafashije kugera mu izabukuru bameze neza.

Bizihije isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko

Kugeza ubu, aba bose ubu ni abapfakazi, mu mwaka wi 1996 nibwo umugabo w’umwe yitabye Imana naho muri 2006 undi yitaba Imana [Umugabo].Bahawe ikarita y’ishimwe n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth II barusha imyaka 10 y’amavuko.