Print

Perezida mushya wa Gambia yavuguruje ibyari byatangajwe ko iki gihugu kizikura muri ICC

Yanditwe na: 6 December 2016 Yasuwe: 191

Perezida Adama Barrow uherutse gutorwa kuyobora igihugu cya Gambia yatangaje ko iki gihugu kitazikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC.

Ni mugihe ubutegetsi bwa Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ategeka iki gihugu, uherutse gutsindwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu bwari bwatangaje ko bugiye kwikura muri ICC.

Igitekerezo cyo kwikura muri ICC cyari cyaturutse kukutumvikana, hagati y’ umushinjacyaha mukuru w’ uru rukiko Fatou Bensouda na Minisitiri w’ ubutabera w’ iki gihugu. Bensouda nawe akomoka muri iki gihugu cya Gambia.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu Sheriff Bojang yari yatangaje ko ICC rutoteza abanyafurika by’ umwihariko abayobozi bakuru nyamara rukirengagiza ibyaha bikomeye bikorwa n’ ibihugu by’ ibihangange I Burayi.

Perezida Barrow umaze iminsi itandatu kubutegetsi bwa Gambia yanabwiye itangazamakuru ko agiye gushaka uburyo igihugu cye cyasubira mu muryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ icyongereza.