Print

Eric Senderi yagonzwe n’ imodoka Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: 11 December 2016 Yasuwe: 4424

Umuhanzi Senderi International Hit, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yerekezaga mu ntara y’Iburasirazuba, akomereka akaboka, imodoka ye irangirika ndetse ajyanwa mu bitaro bya Rwamagana ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza uyu mwaka.

Iyi impanuka yabereye mu kabuga ka Musha aho ivatiri yavaga mu Mutara (Iburasirazuba) yagonze izindi modoka ebyiri zari imbere y’imodoka ya Senderi.

Imodoka ye yangiritse bikomeye

Iyo modoka yateje impanuka ngo yakomeje gusatira Senderi imusanga mu mukono we, kugeza imugonze, akomereka ukuboko ahita ajya mu bitaro bya Rwamagana. Senderi arashima Imana yamurinze ntahitanwe n’iyo mpanuka.

Senderi yabwiye Inyarwanda.com ducyesha iyi nkuru ko ashimira Imana yamurokoye iyo mpanuka. Ati "Imana inkoreye ibikomeye muri uyu mugoroba aho nerekezaga mu Burasirazuba-Kirehe kuririmba, ngeze mu kabuga ka Musha ivatiri RAD252G yavaga mu Mutara igonga izari imbere yanjye ebyiri ikomeza kunsanga mu mukono wanjye irangonga, Mana urakoze kundinda”.Yunzemo ati "Nakomeretse ku kaboko ubu ngeze kwa muganga (Rwamagana)"

Senderi yashimye Imana yamurokoye impanuka