Print

Ngoma : Abana batanu bagwiriwe n’ ikirombe bane barapfa

Yanditwe na: 17 December 2016 Yasuwe: 734

Abana batanu bo mu kagari ka Kigabiro, umurenge wa Murama, akarere ka Ngoma, baridukiwe n’ikirombe bacukuragamo igishonyi, (itaka ryo gusiga ku nzu z’iwabo), bane bahita bapfa, umwe ararokoka

Saa tanu n’igice nibwo Dusenge Olivier w’imyaka 15, Nzasengimana Steven w’imyaka 15, Mutungirehe Benedicte w’imyaka 17 na Ndacyayisenga Regis w’imyaka 7 bagwiriwe n’ikirombe barapfa, Murekatete Denise bari kumwe ararokoka.

Murekatete Denise wararokotse ari gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko aba bana bashobora kuba bari bahawe akazi.

Yagize ati “Bari bagiye gucukura igishonyi cyo gukurungira inzu. Amakuru atugeraho ni uko aba bana bashobora kuba bari bafite umuntu wari urimo gukurungira inzu ye akabatuma igishonyi, akaba yaragombaga kubibahembera.”

Yakomeje avuga ko iki kirombe cyari gifite metero eshatu kimaze kuriduka hari akana kari hafi aho kabibonye kirukanka kajya gutabaza.

IP Emmanuel Kayigi avuga ko iperereza rigikomeje, ariko nibigaragara ko uyu muntu yari yahaye aba bana akazi ko kumuzanira igishonyi azabihanirwa n’amategeko.

Ati “Ikigaragara ni uko bariya bapfuye bose ndetse n’uwarokotse ari abana badakwiye gukoreshwa imirimo ivunanye cyangwa imirimo bari buhemberwe. Icyo twasaba ababyeyi ni ukujya bita ku bana babo bakamenya aho bari ndetse n’icyo barimo kuhakora.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’imvura igitaka kiba cyoroshye, mu rwego rwo kwirinda impanuka, abakurungira amazu bakaba basabwa kwirinda kujya mu birombe hamwe n’abitwikira ijoro bagiye gucukura amabuye y’abagaciro bakwiye kubicikaho.