Print

Perezida Mugabe w’ imyaka 92 agiye kongera kwiyamamaza

Yanditwe na: 18 December 2016 Yasuwe: 606

Ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryemeje ko perezida Robert Mugabe azongera kwiyamamaza mu matora yo muri 2018.

Perezida Mugabe w’imyaka 92, ari ku butegetsi kuva igihugu cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1980.

Mu nama y’ishyaka, Zanu-PF, igice cy’urubyiruko cyanatanze igitecyerezo ko Mugabe yatangazwa nka Perezida ubuzima bwe bwose.

Cyakora, muri uyu mwaka habaye imyigaragambyo idasanzwe yamagana ibihe bibi by’ubukungu bucumbagira muri Zimbabwe n’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe.

Hari n’amakimbirane yashegeje Zanu PF kubera ko ibice bibiri by’ishyaka biharanira guhanganira ubutegetsi igihe Bwana Mugabe azaba abuvuyeho.

Igihe inama y’ishyaka yarangiraga mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Masvingo, abamushyigikiye bakomye amashyi y’urufaya baririmba ngo "tongai, tongai baba" [tegeka, tegeka papa]. Bwana Mugabe yatangajwe nk’umukandida ku wa Gatandatu.

’Umuryango umwe’

Mu ijambo rye ryo kwemera kugenwa n’ishyaka, Mugabe yasabye ko intonganya mu ishyaka zihagarara.

Yagize ati:"Twemeranyije ko imirwano ikwiye guhagarara. Impagarara zikwiye guhagarara. Amatwara y’ishyaka yagombye kubahirizwa."

"Reka tube umwe. Turi umuryango umwe, umuryango wa Zanu-PF uhujwe no kumvikana kw’abarwanashyaka bawo."

Mugabe yatunze agatoki amahanga mu Burayi kubera ibibazo by’ubukungu avuga ko ibyo bihugu binenga gahunda ze za politike.

Mu gihe cy’inkubiri y’imyigaragambyo, yatanze gasopo ko nta myigaragambyo y’impinduramatwara izaba muri Zimbabwe nk’iyabaye mu bihugu by’Abarabu.