Print

UR igiye kurangiza byihuse ikibazo by’ amafaranga ya stage

Yanditwe na: 18 December 2016 Yasuwe: 950

Kaminuza y’u Rwanda ’UR’ yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose ikarangiza vuba ikibazo cy’abanyeshuri batabonaga amafaranga abafasha kwimenyereza ibyo bize azwi nka “Internship fees” iki kubazo kikarangira byihuse.

Ni nyuma y’ igihe abanyeshuri bijujutira kudahabwa amafaranga ya stage ndetse n’ abayabonye akabageraho atinze.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igiye kongera kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa bari baramaze igihe bahagaritse ibikorwa byabo ku buryo iki kibazo cy’amafaranga afasha abakora stage cyakemuka byihuse.

Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi, Prudence Rubingisa yagize ko akazi abanyeshuri bakora mu gihe bari muri stage kabarwa mu gaciro k’amafaranga, nabo bagomba kubona amafaranga abafasha mu kukanoza


Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi, Prudence Rubingisa

Yakomeje agira ati ”Tugiye kwicarana n’abafatanyabikorwa batandukanye turebere kamwe uburyo iki kibazo cyakemuka burundu.” Yongeye ko amafaranga yagenerwaga umunyeshuri wimenyereza ahera ku bihumbi 20 ariko akagenda ahinduka bitewe n’ishami umuntu yiga. Aya mafaranga ngo yavaga mu kigega cya kaminuza kuko abafatanyabikorwa bari barahagaze ariko ubu bakaba bagiye kongera gukorana.

Kaminuza y’u Rwanda ifite koleji 6 zirimo amanyeshuri babarirwa mu bihumbi 32. Muri abo banyeshuri bose, abangana n’ibihumbi 23 bigira ku nguzanyo ya buruse ibafasha mu gukemura utubazo tw’ibanze nko kwishyura amacumbi, gufotoza amasomo n’ibindi.

Aba banyeshuri banagenerwa amafaranga abafasha mu kwimenyereza ibyo bize mu bigo bitandukanye nk’uko ibi nabyo biri mu gice cy’amasomo yabo. Gusa hari hari impungenge ku buryo aya mafaranga abafasha atangwa kuko abenshi batayabonaga cyangwa bakayabona nyuma bararangije rya somo ryo kwimenyereza.