Print

Nyagatare: Babiri bafatanywe magendu z’inzoga zinyuranye n’amasashi atemewe

Yanditwe na: 18 December 2016 Yasuwe: 286

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafatanye umugabo n’umugore magendu z’inzoga z’ubwoko butandukanye ndetse n’amasashi atemewe gukoresha mu Rwanda ya pulasitiki.

Abafashwe ni Habiyaremye Edouard na Ingabire Chantal. Bafashwe tariki ya 17 Ukoboza mu kagari ka Mimuri, umurenge wa Mimuri.

Bafatanywe amakarito abiri n’igice ya magendu y’inzoga ya African Gin, amakarito atatu ya Zebra Waragi, amakarito 14 y’amasashi ya pulasitiki ndetse n’amakarito arindwi y’inzoga yitwa Bond7.

Ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mimuri ndetse n’ibyo bafatanywe ni ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru Polisi muri aka karere yahawe n’abaturage.

Ku byerekeranye n’amasashi yafashwe, IP Kayigi yihanangirije abantu bayakwirakwiza n’abayacuruza mu gihugu agira ati,"Buri wese ubikora amenye ko amategeko abihana ahari. Polisi irasaba umuntu wese kubahiriza amategeko ku buryo uzabirengaho izamufata, maze abiryozwe."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje agira ati," Kuva mu mwaka w’2008 amasashi ya pulasitiki ntiyemewe mu Rwanda. Guhera icyo gihe twafashe ingamba zitandukanye zigamije iyubahirizwa ry’amategeko ribuza ikoreshwa ryayo. Turasaba abaturage kwirinda kuyakoresha ndetse bakajya batugezaho amakuru y’abayacuruza cyangwa abayakwirakwiza; bityo twese dufatanye kubungabunga ibidukikije."

Yashimye abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo magendu no gukoresha amasashi, kandi abasaba gukomeza gufatanya kwibungabungira umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera, kandi batanga amakuru atuma bikumirwa.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu ucuruza amasashi acibwa amafaranga y’ihazabu ashobora kugera ku bihumbi 300.

Abafatanywe ibiyobyabwenge bahanwa n’ingingo yacyo ya 594; aho igifungo gishobora kugera ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5.

IP Kayigi yagarutse ku bubi bwa magendu; aho yibukije ko idindiza iterambere; bityo agira inama abayikora kubireka; ahubwo bagasorera ibucuruzwa nk’uko amategeko abiteganya.

Uturere twegereye imipaka ni two dukunze gufatirwamo magendu n’inzoga zitemewe.