Print

Real Madrid yegukanye igikombe cy’isi cy’amakipe(FIFA Club World Cup)

Yanditwe na: 18 December 2016 Yasuwe: 881

Babifashijwemo na kizigenza wabo Cristiano Ronaldo wanyeganyeje inshundura inshuro eshatu, ikipe ya Real Madrid yari ihagarariye umugabe w’u Burayi niyo yegukanye igikombe cy’isi cy’amakipe, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma ikipe ya Kashima Antlers yo mu Buyapani yari ihagarariye umugabe wa Aziya ibitego 4-2.
Real Madrid yegukanye igikombe cy’isi cy’amakipe(FIFA Club World Cup)

Ni itsinzi yabonetse bigoranye nyuma yo kwitabaza iminota yinyongera dore ko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi aguye miswi 2-2.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu Buyapani, umukino wa nyuma ukaba wakiniwe kuri stade ya Yokohama yari yakubise yuzuye

Ikipe ya Real Madrid niyo yafunguye amazamu ku munota wa 9 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na rutahizamu Kharim Benzema. Gaku Shibasaki yaje kwishyura iki gitego mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka ku munota wa 44, ndetse uyu yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 52 cyatumye ikipe ye igenda imbere ya Real Madrid kugeza ku munota wa 87 ubwo Cristiano Ronaldo yarokoraga Real Madrid.

Iminota 30 yinyongera yabaye myiza cyane kuri Cristiano Ronaldo uheruka kwegukana Ballon d’or, dore ko ku munota wa 97 yaboneye Real Madrid igitego cya gatatu, maze ku munota w’104 atsindaigitego cya gashinguracumu cyaje gishimangira itsinzi ya Real Madrid. Iyi tsinzi ya Real Madrid itumye Zinedine Zidane n’abasore be ba Real Madrid bakomeza agahigo aho bamaze imikino 37 badatsindwa.


Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Real Madrid bagiye gutahana ikindi gikombe i Madrid mu murwa mukuru wa Esipanye