Print

Perezida wa Venezuwela yahagaritse by’ agateganyo ikoreshwa ry’inoti z’100

Yanditwe na: 18 December 2016 Yasuwe: 485

Perezida wa venezuwela Nocolas Maduro yafashe icyemezo cyo kubuza abaturage kubikuza inoti za 100 kugeza ku itariki ya 2 z’ukwa Mbere.

Iki cyemezo ngihutiyeho gifashwe nyuma y’iminsi myinshi y’ubukungu bwazahaye.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu, Perezida Madulo yavuze ko igihugu cye cyazize amahanga yakivanzemo agatuma inoti za 500 z’ama bolivar zibuzwa kwinjira mu gihugu ku gihe.

Abanya Venezuwela benshi bamaze iminsi batonze imirongo miremire bagerageza gufata inoti nshya cyangwa kuguranisha izishaje.

Amaduka menshi yafunze imiryango kubera ibura ry’amafaranga, none abaturage byabaye ngombwa ko bisunga amakarita ya banki bita ’Credit card’ cyangwa ubundi buryo bw’ubwishyu bunyuze mu mpapuro za banki kugira ngo bagure ibiribwa.

Ibiro ntaramakuru, Associated Press, bivuga ko uburakari bwatewe n’iki cyemezo bwatumye haba imyivumbagatanyo mu mijyi itandukanye ku wa Gatanu. Bivuga ko abantu 32 bajyaywe u buroko undi umwe agakomereka.

Mu murwa mukuru Caracas, abantu bezunguzaga mu kirere inoti z’100 y’ama bolivar baririmba bati "nta gaciro afite!" -babona kwiruka igihe polisi ishinzwe kurwanya imyivumbagatanyo yamishaga ibyuka biryana u maso.

Guverinoma yari yavuze ko gukuraho ikoreshwa ry’inoti y’100 ari ngombwa kugira ngo hirindwe magendu.

Perezida yatangaje ko intego yari iyo gutuma amabandi akoresha amafaranga ya Venezuwela hanze akumirwa.

Mbere yari yasobanuye iki cyemezo nk’inzira yo kurwana intambara y’ubukungu yagabwe kuri guverinoma.

Banki nkuru ivuga ko imibare yerekana ko hari inoti z’100 z’ama bolivar zingana na miliyari ziri gukoreshwa, uwo mubare ni kimwe cya kabiri cy’amafaranga ya Venezuwela.

Impuguke mu bukungu zifite ubwoba ko gukuraho ikoreshwa ry’inoti bizatanga umusaruro mucye ku bukungu bw’igihugu bucumbagira ndetse n’ibibazo bya politike.
Abatavuga rumwe na leta bavuga ko iki cyemezo cya perezida Maduro cyerekana ko ari gusenya ubukungu bityo akwiye gukurwaho.