Print

"Amarozi ari mu byatumye ndeka gukina, nk’iri no muri AS Kigali bajyaga badutegeka kuyakoresha."Seninga Innocent

Yanditwe na: 19 December 2016 Yasuwe: 906

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent aratangaza ko amarozi ari mu byatumye areka gukina umupira wa maguru bitewe n’uko ubuyobozi bw’ibikipe ya AS Kigali yakinagamo babategekaga gukoresha amarozi kandi atayemera.

Muri iyi minsi mu Rwanda cyane cyane muri ruhago nyarwanda, harimo kugenda humvikana ikintu cy’amarozi cyane, aho ngo ikipe imwe iba yarogesheje kugira ngo itsinde indi, aho byagaragaye cyane ni mu mukino wahuje Mukura na Rayon Sports aho haje kuvuka n’imvurumu mukino abakinnyi hafi kurwana bavuga ko barogesheje, hari nibyo bagendaga bakura mu mazamu bavuga ko ari uburozi.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Seninga Innocent wa Police yaje gutangariza itangazamakuru ko ibintu by’uburozi mu mupira atabyemera dore ko ari nabyo byatumye areka gukina kuko babategekaga kubikoresha kandi we atabyemera.

Yagize ati"ibintu by’amarozi ejo narabibonye nabisomye no ku mbuga, nkiri n’umukinnyi nabaye mu bintu nk’ibyo, ariko biri mu byatumye mva mu mupira, kuko ibintu by’amarozi simbyemera nta gaciro mbiha, nkikina no muri AS Kigali bajyaga batubwira ngo tubikoreshe njyewe nkabyanga, rimwe na rimwe sinkine bituma ncika intege zo gukina umupira bituma nanawureka kubera ibyo bintu."

Si Mukura cyangwa Rayon Sports bivugwa ko zirogesha gusa, ahubwo ni hafi amakipe yose mu Rwanda, kuko ni mikino myinshi ijya kuba ukumva bivugwa ko amakipe yarogesheje, ariko kugira ngo uzumve umuntu ukwemerera ko yarogesheje kandi binafite akamaro mugutuma ikipe itsipe ukaba utamubona, ese ko koko nawe wemera amarozi agira uruhare mu gutanga intsinzi ku ikipe yarogesheje?