Print

Mu magambo yuzuye uburakari Wenger yikomye abasifuzi

Yanditwe na: 19 December 2016 Yasuwe: 650

Umutoza mw’ikipe ya Arsenal, Arsene Wenger nyuma yo gutsindwa na Machester City 2-1, yikomye abasifuzi avuga ko bitwaza ko ntawemerewe kubatunga urutoki bakikorera ibyo bashakiye .

Wenger ntiyemera ko ikipe ye yatsinzwe ahubwo avuga yibwe n’abasifuzi. Ngo mu bitego bibiri byose yatsinzwe nta na kimwe yemera kuko we yemeza ko bari bari baraririye ni igitego cya Sane ndetse na Sterling, bityo ngo bigoye kwemera ibyavuye mu mukino aribyo koko.

Wenger yagize ati”biragoye kwemera ibyavuye mu mukino, ariko birazwi ko abasifuzi bahagarikiwe nk’intare mu ishyamba, ntacyo wabakoraho bityo tugomba kwemera ibyemezo byose bafashe.”

Wenger yakomeje asaba ko aba basifuzi bakwiye gucungirwa umutekano, kuko kubwe bashobora guhohoterwa bitewe n’ ibyo bakora.

Yagize ati”Nshaka bacungirwe umutekano neza, nifuza ko babizeza umutekano wabo, ubuzima bwabo butazabigenderamo, ariko nkeka icyiza ari uko basifura neza kuko byaba aribyo byiza.”

Aya magambo yatangajwe n’uyu mufaransa utoza Arsenal yateye benshi urujijo dore ko adakunze kuvuga ibintu nk’ibi wenda ngo bavuge ko ariyo kamere, ndetse benshi banibajije niba adashobora gufatirwa ibihano.