Print

Inteko itora yemeje bidasubirwaho ko Donald Trump ariwe Perezida wa USA

Yanditwe na: 20 December 2016 Yasuwe: 931

Inteko itora kuri uyu 19 Ukuboza 2016 yemeje ko Perezida Donald Trump ariwe Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika imutoye ku majwi 304 , mu gihe Hillary Clinton yagize 227 .

Inteko itora igizwe n’abantu 538 bahagarariye abandi, aba ninabo bashinzwe kwemeza Perezida watowe n’ abaturage cyangwa ntibamweza.

Muri aya matora azwi nka ‘Electoral College’, Trump yasabwaga nibura amajwi 270.

Ibyavuye muri aya matora bizemezwa burundu kuwa 6 Mutarama mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.

Trump yatangaje ko aya matora ari urugendo rwakozwe n’abagabo n’abagore mu gihugu cyose biyemeje gukora cyane kugira ngo bagere ku byagaragaraga ko bidashoboka.

Yagize ati “Ku bw’iyi ntambwe y’amateka duteye, dushobora gukomeza kugera ku hazaza heza. Nzakora cyane kugira ngo nzane ubumwe mu gihugu kandi nzaba Perezida w’Abanyamerika bose. Dufatanyije, tuzongera tugire Amerika igihangange.”

Visi Perezida we, Mike Pence, yanditse ku rubuga rwa twitter ashimira Trump ko bidasubirwaho atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anavuga ko atewe ishema no kuba yatorewe kuba Visi Perezida.

CNN yanditse ko nubwo Trump yatowe hari abatora barindwi batoye imfabusa, bikaba ari ubwa mbere kuva mu 1872 habonetse imfabusa irenze imwe mu matora nk’aya.

Biteganyijwe ko kuwa 20 Mutarama 2017 aribwo Trump azarahirira kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine.