Print

Anitha Pendo mu rukundo na Ndanda wahoze afatira Rayon Sports

Yanditwe na: 21 December 2016 Yasuwe: 1382

Umunyamakuru akaba n’Umushushyarugamba [MC], Anitha Pendo, ari mu rukundo n’umunyezamu Nizeyimanan Alphonse Ndanda wafatiye amakipe akomeye nka Rayon Sports ndetse na Mukura.

Hashize iminsi Anitha Pendo ukunze kumvikana kuri Magic Fm avuga ko ari mu rukundo n’umusore atifuzaga gutangaza amazina. Anitha ubwe yibwiriye ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda ko akunda uwo musore ndetse ko amubonamo umugabo we w’ejo hazaza.

Ndanda wafatiye amakipe akomeye niwe uri mu rukundo na Anitha Pendo

Icyo gihe umunyamakuru yamubajije nimba ashobora kuvuga izina ry’umukunzi we ariko uyu mukobwa amubera ibamba amubwira ko uwo akunda atuye i Kigali. Kuri ubu byamenyekanye ko Anitha Pendo watandukanye na Nizzo ka boss ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ari mu rukundo na Ndanda.

Bakunze gusohokera ku kiyaga cya Kivu

Nizeyimana Alphonse Ndanda uri mu rukundo na Anitha ni umuzamu wafatiye amakipe nka Esperance, Rayon Sports, Mukura ndetse n’andi.Kuri ubu amaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune amazemo igihe.

Anita yaherukaga mu itangazamakuru avugwa mu by’urukundo muri 2014 ubwo yatandukanaga na Producer David. Mbere y’uyu musore yatandukanye n’abandi barimo Bac T muri 2010 na Nizzo muri 2011.