Print

USA:Ibyangombwa bye biriho ifoto afite amahembe y’ihene ku mutwe

Yanditwe na: 21 December 2016 Yasuwe: 2101

Umugabo witwa Phelan Moonsong utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahawe uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara imodoka ruriho ifoto ye afite amahembe y’ihene ku mutwe.

Phelana atuye muri Leta ya Maine avuga ko amahembe y’ihene afite ku mutwe ayakuraho ari uko agiye mu bwogero cyangwa se kuryama kugirango uwo baryamanye bitamubangamira kandi ngo ibi byose ibikora kubera imyemerere ye.

News Sky yandikirwa muri Amerika yavuze ko uyu mugabo asanzwe ari umuyobozi w’idini rya gipagani mu gace ka Millinocket.

Muri Kanama 2016, uyu mugabo ufite amahembe y’ihene ku mutwe yasabye ko ibyangombwa bye byahindurwa bagashyiraho ifoto ye afite ayo mahembe. Icyo gihe ubuyobozi bushinzwe ibinyabiziga muri ako gace bwamubwiye ko akwiye kubisaba Ubunyamabanga bwa Leta.

Ibyangombwa bye byashyizweho iyo foto afite amahembe ku mutwe

Moonsong yavuze ko amahembe y’ihene amufitiye akamaro kanini. Avuga ko ari nk’antene za radiyo zimufasha kumvisha abantu amahame y’idini rye rya gipagani.Avuga kandi ko akamaro k’ayo mahembe ari nk’ak’umubikira iyo yambaye agatambaro ke ko mu mutwe.

Umuvugizi wa Leta ya Maine yavuze ko bemereye uyu mugabo gushyiraho iyo foto kubyangombwa bye kubera ko basanze ariyo mwemerere ye kandi ko atigeze yangiza isura ye.