Print

Tanzaniya ntibona kimwe n’ u Rwanda, Kenya na Uganda icyateza imbere ubukerarugendo

Yanditwe na: 21 December 2016 Yasuwe: 725

Mu gihe u Rwanda, Kenya na Uganda byarashyizeho ubufatanye mu bya ba mukerarudendo babyinjiramo, Tanzania ibona ubufatanye ataricyo kihutirwa.

Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Tanzaniya kivuga ko iki igihugu hari byinshi kigomba gukora kibona ko byihutirwa kurusha gufatanya n’ibi bihugu.

Kuva mu mwaka wa 2014, u Rwanda, Kenya na Uganda byemeranyije gushyiraho visa imwe kuri ba mukerarugendo babyinjiramo.

Devota Mdachi ukurikiye ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Tanzabia, avuga ko icyo Tanzania ishyize imbere ari ukongera ahubwo ibyazana abo bamukerarugendo mu gihugu, baba ab’imbere mu gihugu n’abazava hanze bakiyongera, nk’uko ikinyamakuru The Citizen kibivuga.

Devota yagize ati “Ibi ntibivuze ko tudashyigikiye ubu bufatanye mu karere kuri visa imwe, ariko iby’ibanze dushyize imbere ni ukugira ngo twubake ubushobozi bwacu no kugira ngo n’ibihari bikoreshwe neza. Tanzani isanzwe ifite ibyo ba mukerarugendo bakenera byose kuko dusanzwe tuyoboye muri aka karere.”

Yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu iki gihugu gifite imbere, bashyize imbere ari uko ba mukerarugendo bakwiyongera bakava kuri miliyoni imwe babona buri mwaka, bakagera kuri miliyoni eshatu.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo ubu kandi bashyize imbere, ari ugushaka amafaranga yabafasha mu kumenyakisha ibyo ba mukeragendo baza kureba,.