Print

Perezida Kagame yasubije mu buzima busanzwe ba Ofisiye ba Polisi 35

Yanditwe na: 23 December 2016 Yasuwe: 3095

Perezida Kagame yasubije mu buzima busanzwe ba Ofisiye bakuru n’abato ba Polisi y’u Rwanda bagera kuri 35, ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi.

Nkuko bigaragara mu igazeti ya leta nimero 51 yo kuwa 19 Ukuboza 2016, Umukuru w’Igihugu yasubije mu buzima busanzwe ba Ofisiye ba Polisi nyuma y’uko n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Kanama 2016 ibisuzumye ikanabyemeza.

Ba Ofisiye bakuru na ba Ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda basubijwe mu buzima busanzwe, barimo batanu bo ku rwego rwa SP [Superintendent of Police], barindwi bo ku rwego rwa CIP [Chief Inspector of Police], 12 bo ku rwego rwa IP [Inspector of Police] na ba ofisiye 11 bo ku rwego rwa AIP [Assistant Inspector of Police].

Ingingo ya 71 y’ Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi, risobanura ko Umupolisi ashobora gusubizwa mu buzima busanzwe mu gihe abisabye akabyemererwa cyangwa bikozwe n’ubuyobozi bufite ububasha bwo gutanga akazi.

Urutonde rw’Abapolisi basubijwe mu buzima busanzwe