Print

Breaking News: Migi yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Gor Mahia

Yanditwe na: 23 December 2016 Yasuwe: 670

Nyuma yo gusesa amasezerano na AZAM FC, Mugiraneza J. Baptiste Migi, yamaze kuba yasinya imyaka 2 mw’ikipe ya Gor Mahia, akaba yateye umugongo andi makipe yamwifuzaga.

Aganira na Umuryango.rw, Mugiraneza J.Baptiste Migi, yatangaje ko koko yamaze gusinyira Gor Mahia bitewe n’uko ibyo yabasabye byose babimuhaye.

Migi yagize ati"Nibyo namaze gusinyira Gor Mahia Imyaka 2, ibyo nabasabye byose barabimpaye, oya amafaranga bampaye nayo nzajya mpembwa nzabibabwira ikindi gihe kitari iki,"

Migi akaba yakomeje atangariza Umuryango.rw ko we azerekeza muri Kenya tariki ya 5 Mutarama 2017 agiye kureba uko hameze ubundi umuryango we azawutware nyuma.

Mu mpapuro Umuryango.rw ufitiye kopi zigzaragaza ko koko Migi ari umukinnyi wa Gor Mahia.

Tariki ya 20 Ukuboza 2016, nibwo Migi na Azam FC basheshe amasezerano bitewe n’uko iyi kipe itari ikimukeneye, kuri ubu Migi yamaze gusinyira Gor Mahia ya Kenya imyaka 2, akaba asanzeyo abakinnyi nka Jacques Tuyisenge, Kagere Meddy na Abuba Sibomana.

Si Gor Mahia gusa yifuzaga Migi, kuko hari n’andi makipe yo Muri Asia mushakaga ariko yahisemo kuyatera umugongo asinyira Gor Mahia