Print

Uyu mwaka nta modoka zo gutwara abasinzi mu minsi mikuru zateganyijwe, abaturage basabwe gutaka amazu yabo

Yanditwe na: 23 December 2016 Yasuwe: 1133

Bimaze kumenyerwa ko mu iminsi mikuru ya Noheli n’ ubunani Polisi y’ u Rwanda itwara abasinzi mu rwego rwo kwirinda impanuka. Gusa kuri ubu iravuga ko uyu mwaka nta modoka zo gutwara abasinzi zateganyijwe.

Ibi polisi y’ u Rwanda yabitangaje kuri uyu 23 Ukuboza 2016 mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru.

Muri iyi minsi mikuru icyo polisi y’ u Rwanda yasabye abanyarwanda ni ukwirindira umutekano buri muntu akamenya ko ubuzima bwa mugenzi bumureba, bityo ntihagire uwemererwa gukora ibishobora kumwambura ubuzima.

ACP Celestin Twahirwa yavuze ko nubwo nta modoka z’ umwihariko zagenewe gutwara abashoferi basinze, ngo gutwara abashoferi basinze bizakomeza hifashishwa imodoka polisi isanzwe ikoresha mu kazi kayo ka buri munsi.

Iyi gahunda itangira abantu benshi bumvaga ko bitashoboka ko umuntu yahamagara umupolisi amubwira ko yasinze adashobora gutwara imodoka, ngo polisi ize imutware ariko byarashobotse.

Benshi bumvaga ko umusinzi ahamagaye umupolisi ngo amutware yitwaje ko yanyweye agasinda, uwo mu polisi yajya kumufunga ariko humvikanye ubuhamya bw’ abavuga ko polisi yabatwaye basinze ikabageza aho bataha.

Polisi itwara umuntu wasinze mu modoka yayo hanyuma imodoka y’ uwo muntu wasinze, akayisiga akazajya kuyifata inzoga zamushizemo.

Abaturage basabwe gutaka amazu yabo

Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Bisabizwa Parfait wari uhagarariye ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali muri iki kiganiro n’ abanyamakuru yasabye abanyarwanda gutaka amazu yabo.

Bisabizwa yasabye ko amazu yashyirwaho amatara y’ imitako agaragaza ko abantu bari mu gihe cy’ iminsi mikuru.

Uretse ibi abanyarwanda banasabwe kwirinda urusaku kuko n’ ubwo abantu bazaba bari mu byishimo bidakuyeho ko hari umuntu ushobora kumva akeneye kuruhuka. Uyu nawe ngo ntabwo akwiye kubuzwa uburenganzira.

Bitangajwe mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Noheli ibe(tariki 25 Ukuboza) Bonne annee yo isigaje iminsi 9.