Print

Perezida Kabila yahawe umwaka umwe wo gutegeka

Yanditwe na: 24 December 2016 Yasuwe: 2645

Ibiro ntaramakuru by’ abongereza Reuters byatangaje ko abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bumvikanye ko Perezida Joseph Kabila azava ku butegetsi mu mpera z’umwaja w’2017. Byatangajwe n’abatuvuga rumwe na Leta.

Umuvugizi wa guverinoma nawe ntahakana ko amasezerano yabonetse. Ariko yirinze gusobanura ibikubiye muri ayo masezerano. Abandi bo basobanura ko Perezida Kabila azaguma ku butegetsi undi mwaka umwe.

Itegeko Nshinga ntirizahinduka kugira ngo yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu. Perezida wa Repubulika agomba gushyiraho Minisitiri w’intebe ukomoka mu ishyaka rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe na Leta. Naho Etienne Tshisekedi agomba kuzagenzura uburyo amasezerano azagenda yubahirizwa.

Hasigaye gusa ko abanyapolitiki bose bashyira umukono kuri aya masezerano. Aramutse ashyizwe mu bikorwa byaba ari igikorwa gikomeye cya kiliziya gatulika, imaze iminsi ishaka uburyo bwo kumvikanisha impande zombi, no gukumira imyivumbagatanyo.

Iyabaye muri iyi minsi yahitanye abantu abagera kuri 40, bishwe n’inzego z’umutekano, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Src: VOA