Print

Miss Akiwacu ari kwigishwa gucuranga inanga na Daniel Ngarukiye

Yanditwe na: 29 December 2016 Yasuwe: 332

Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ari kwigishwa gucaranga inanga ya Kinyarwanda. Arakangurira bagenzi be kwiga ibicurangisho gakongo kuburyo bagera ku rwego nk’urwo Nzayisenga Sofiya agezeho.

Kuri ubu Akiwacu Colombe aherereye mu gihugu cy’Ubufaransa aho akurikirana amasomo muri Institut Supérieur du Commerce de Paris, mu ishami rya Commerce de Luxe kuva muri Nzeli uyu mwaka.

Miss Akiwacu yishimiye kwigishwa inanga na Daniel Ngarukiye

Nyampinga yagize amahirwe yo guhura n’umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga inanga, Daniel Ngarukiye, ariwe watangiye kumutoza gucuranga icyo gikoresho. Daniel yabwiye Inyarwanda ko Miss Colombe ariwe wamusabye ko yamutoza gucuranga inanga.

Yagize Ati " Ubusanzwe turaziranye. Twarahuye ambwira ko akunda inanga kandi ashaka kwiga kuyicuranga. Nubwo akanya kamubana gato kubera impamvu z’amasomo ariko igihe azajya abona akanya azajya aza mwigishe."

Daniel Ngarukiye avuga ko byamutunguye kandi bikamushimisha kubona nyampinga w’igihugu aharanira kwiga igicurangisho nk’inanga aho kwiga ibicurangisho bya kizungu kandi akaba akunda na muzika gakondo.

Akiwacu ari kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo yeretswe

Ati "Byaranshimishije cyane kandi biranantungura, numvise kandi ari n’ishema rikomeye kubona nyampinga w’igihugu akubwira byonyine ko akunda muzika gakondo, ntacyiza nkacyo."

Yongeyeho ati "Ikiruta ibindi ni uko yanabikoze mu rwego rwo gukangurira abari n’abategarugori nabo bakitinyuka muri byose, mu buhanzi bakiga gucurangisha ibicurangisho by’iwabo bakagera ikirenge mu cya Nzayisenga Sophie."

Uyu muhanzi yavuze ko nta kiguzi azaka Miss Akiwacu Colombe kuko nawe yaherewe ubuntu kuburyo atakwishyuza undi muntu waza amusaba ubufasha.

Miss Akiwacu Colombe aherutse mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational 2016 yahatanirwaga n’ibihugu 71. Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda yabashije kuza muri ba nyampinga 25 ba mbere.