Print

The Ben uri mu Rwanda, ’Habibi’’ yujuje Miliyoni imwe y’abayirebye

Yanditwe na: 29 December 2016 Yasuwe: 305

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben uri kubarizwa mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indirimbo ye ’Habibi’ aherutse gushyira hanze yujuje Miliyoni imwe y’Abirebye binyuze ku rukuta rwa Youtube.

Kuva ‘Habibi’ yasohoka mu buryo bw’amajwi, yacuranzwe mu buryo budasanzwe kuri Radio zo mu Rwanda, mu ngo z’Abaturage kugeza ku tubyiniro twarahiriye kutayisiga inyuma. Yasakajwe byihuse ku mbuga mpuzabantu na nkoranyambaga bituma yigarurira imitima ya benshi.

Iminsi ibaye itanu, The Ben ari mu Rwanda

Mu gihe gito yari imaze kuri Youtube muzari zisohokeye mu minsi imwe yarebwe inshuro ibihumbi magana atandatu n’imisago[660 684]. Kuri ubu uru rubuga ruragaragaza ko ’Habibi; imaze kurebwa n’abagera kuri Miliyoni n’ibihumbi bibiri magana inani mirongo ine na Gatandatu [1,002,846 views on Youtube]

Uyu mukobwa uri mu mashusho ya ’Habibi’ akomoka Puerto Rico

Amashusho yayo yamaze igihe kirekire ategerejwe nyuma y’uko amajwi yayo yari amaze igihe yumvikana mu Rwanda.Kuwa 22 Ugushyingo 2016 The Ben yayashyize hanze avuga ko ‘icyatumye atinda kujya hanze yari agihanganye no kwita ku ireme ryayo.’

’Habibi’ ya The Ben yinjiye mu mateka...Yujuje Abantu Miliyoni bamaze kuyireba mu gihe gito

Habibi ni imwe mu ndirimbo zishimiwe ku rwego ruri hejuru ikijya hanze.Ibyishimo no kunyurwa kw’abakunda umuziki wa The Ben byanyujiwe mu bitekerezo byashyirwga ku rukuta rwa Youtube.

Ubwiza bw’amashusho, ubuhanga bw’uwakoze iyi ndirimbo mu mashusho, imyitwarire ya The Ben n’umukobwa wakinnye ‘Habibi’; ibi byose byiyongera ku gikundiro iyi ndirimbo ifitiwe mu Rwanda.

Kugeza ubu The Ben ari mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro, tariki ya 1 Mutarama 2017. Ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na EAP ifatanyije na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo ’Primus’.

Mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza hateganyijwe umuhuro wa The Ben n’abafana uzabera kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama. Ibi birori byateguwe na kompanyi yitwa Elite ifatanyije na EAP.

Muri uyu muhuro hazaba hari n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Buravan, Charly&Nina ndetse na Bruce Melody.Hanateguwe igikorwa cyo kwifotozanya n’ibi byamamare ku bazabyifuza.