Print

Putin yasabwe kwirukana abadiplomate ba Amerika arabyanga

Yanditwe na: 30 December 2016 Yasuwe: 1719

Perezida w’ Uburusiya Vladmir Putin yavuze ko kwirukana abadiplomate ba Leta zunze Ubumwe za Amerika byaba ari ukwitesha agaciro, avuga ko Uburusiya butari bwirukane abadiplomate ba USA ahubwo ko bugiye gushaka uburyo bwakosora agatotsi kaje mu mubano w’ ibihugu byombi.

Ibi abitangaje mu mugihe kuri uyu wa 29 Ukuboza Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo kwirukana abadiplomate ba Uburusiya bari kubutaka bwa USA.

Ni mu gihe kandi Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya yari yasabye ko abadiplomate 35 ba USA bahambirizwa bakoherezwa iwabo.

USA ishinja Uburusiya bwarivanze mu matora ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigatuma Trump atorwa. Ibi Uburusiya burabihakana bukavuga ko n’ icyemezo cyo kwirukana abadiplomate b’ Uburusiya cyafashwe na Leta ya USA ntashyingiro gifite.

Minisitiri w’ intebe w’ Uburusiya Dmitry Medvedev ashinja Leta ya Brack Obama kugambirira gusiga ishegeshe umubano wa USA n’ Uburusiya. Hasigaye igihe kitageze ku kwezi ngo Brack Obama asimburwe na Donald Trump muri White house.

Abadiplomate b’ Uburusiya bahawe amasaha 72 ngo babe bamaze kuva kubutaka bwa Leta zunzwe ubumwe z’ Amerika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza Umuvugizi wa Putin yavuze ko Uburusiya bugiye kwihorera kuri Amerika yabwirukaniye abadiplomate yongeraho ko Amerika ariyo izahatesekarira cyane